Anastase Shyaka ni umurezi akaba n'umunyapolitiki mu Rwanda, wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze, muri guverinoma y’u Rwanda, kuva ku ya 18 Ukwakira 2018. [1] [2] Mbere yuko ashyirwaho , yari umuyobozi mukuru w'Inama y'Ubutegetsi y'u Rwanda RGB. [3] Yakoraga kandi nk'umuyobozi mu Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane muri kaminuza nkuru y'u Rwanda . Ubu yagizwe umujyanama wihariye w'uturere tubiri two mu burengerazuba ni ukuvuga Akarere ka Nyamasheke na Rusizi amakuru amwe yemeza ko ariho kavukire.