Barthélémy Attisso

Barthélémy Attisso ( 1945 - 29 Kanama 2021) yari umunyatogo w'umunyamategeko ndetse akaba yaraniyigishije gucuranga gitari, imwe mu mirimo ye yamenyekanye ni iyo yakoranye n'itsinda ry'abanyasenegali b'abacuranzi ryitwa orukesitere Bawoba.[1]

Attisso, wavutse mu 1944 cyangwa 1945, yimukiye i Dakar mu 1966 yiga amategeko muri kaminuza ya Dakar. Yafashe gitari kugira ngo abone amafaranga, acuranga mu tubyiniro maze yinjira muri Star Band. Mu ntangiriro ya za 1970 yinjiye muri Orchestre Baobab, maze ageza iryo tsinda ku ntsinzi mu myaka ya za 1980. Igihe iryo tsinda ryatandukanaga mu 1987, Attisso yasubiye muri Togo gukora umwuga w'amategeko. Ntiyigeze acuranga gitari kugeza ubwo yongeye gusubirana n'itsinda rye mu 2001, ndetse yafashe amajwi y'indirimbo kuva icyo gihe kandi akora ibitaramo azengurukana na Orchestre Baobab, nubwo yakomeje inganzo i Lomé . [2]

  1. "Artist Profiles". worldmusiccentral.org (in American English). Archived from the original on 2016-12-03. Retrieved 2018-01-03.
  2. "Orchestra Baobab". pitchfork.com (in Icyongereza). Archived from the original on 2016-03-04. Retrieved 2018-01-03.