Compagnie Générale de Banque ( Cogebanque ), rimwe na rimwe bita Cogebank, ni banki y’ubucuruzi yo mu Rwanda. Iyi banki ni imwe mu mabanki y’ubucuruzi ari muri Repubulika y’u Rwanda, abiherewe uruhushya na Banki nkuru y’u Rwanda, ariyo mugenzuzi w’amabanki mu gihugu. [1]
Cogebanque yashinzwe muri Nyakanga 1999 n'abashoramari bo mu Rwanda bagera kuri mirongo ine na babiri. Muri icyo gihe, isosiyete y’ubwishingizi Compagnie Générale d'Assurance et de Reassurance, yari umunyamigabane munini, ufite hafi 34%. Mu ntangiriro, banki yibanze ku mishinga mito n'iciriritse (SMEs), ubuhinzi n'inganda za serivisi. [3] Muri 2008, abashoramari batatu bashya bari mpuzamahanga bishyuye miliyoni 6 z'amadorali y'amerika kuri 40% bagira imigabanye Ownership muri banki. Abashoramari bashya barimo: (a) ShoreCap International (SCI) ya Chicago, Illinois, Amerika; (b) Isosiyete y'ishoramari yo mu Bubiligi mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere (BIO) na (c) AfricaInvest, ni sosiyete ishora imari ikorera muri Tuniziya . Ubu bucuruzi bwatangiye muri 2008, bwarangiye mu ntangiriro ya za 2010. Abashoramari bo mu Rwanda bambere bagumana imigabane 60% muri banki ivuguruye. [4]