Dr Diane Karusisi ni umuyobozi mukuru wa BK (Banki ya Kigali).[1][2][3]
Karusisi ni impuguke mu Ibarurishamibare n'ubukungu, afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu by'Ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi.[4]
Mbere yo kuba umuyobozi wa BK(Banki ya Kigali), yabanje kuyobora ikigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare ndetse no muri Perezidansi ya Repubulika. Hagati ya 2000 na 2006 yari umwarimu wungirije mu isomo ry'Ibarurishamibare mu bukungu muri Kaminuza ya Fribourg nyuma akora mu kigo Credit Suisse Asset.[5]
Karusisi yaherewe igihembo i Accra muri Ghana nk'umuntu wagize uruhare mu iterambere rya Banki mu Rwanda no muri Afurika muri rusange igihembo yaherewe i Accra cyitwa GUBA2021 Awards. Ni igihembo gihabwa umugore wiabaye indashyikirwa mu ngeri zitandukanye harimo no kuzamura ubukungu bw'aho atuye.[6]
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)