Madamu Uwizeye judith ni umunyamategeko, umwarimu akaba n'umunyapolitiki mu Rwanda, yabaye Minisitiri w'Inama y'Abaminisitiri mu biro bya Perezida, kuva ku ya 31 Kanama 2017. Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza Kanama 2017, yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo muri Guverinoma y’u Rwanda .
Yavukiye mu Rwanda, ku ya 20 Kanama 1979. Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mu 2006. Yaje gukomeza muri kaminuza ya Groningen mu Buholandi aho yarangirije impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko mpuzamahanga y’ubukungu n’ubucuruzi .
Mu 2006, Uwizeye yatangiye kwigisha mu ishami ry'amategeko muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, i Huye . Kuva icyo gihe icyo ikigo cyahujwe n’andi mashuri makuru ya Leta kiba kaminuza yu Rwanda . Igihe yashyirwaho na minisitiri muri 2014, yari yarazamutse ku ntera ya Assistant Lecturer, mu bijyanye n'ubukungu mpuzamahanga ndetse n'amategeko agenga ubucuruzi.
Judith Uwizeye yashakanye na Manase Ntihinyurwa, ushinzwe gasutamo mukigo cy’imisoro n’amahoro cy'u Rwanda, bafitanye abana babiri bato.