Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019 yasabye abafite amavuriro n’abavura badafite ibyangombwa guhagarika ibikorwa by’ubuvuzi kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage; ndetse banasaba gutangira inzira yo kubishaka ku nzego zibishinzwe.
Minisiteri y’Ubuzima yasabaga abafite amavuriro yigenga ko bagomba guhora bubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizeho cyane cyane itegeko N° 10/98 rigenga umwuga w’ubuvuzi n’iteka rya Minisitiri Nº20/39 of 29/01/2016 rigena ibikorwa by’ubuvuzi bigomba gutangwa kuri buri rwego rw’ivuriro.[1]Nkuko byagaragaye mu igenzura risanzwe rikorwa mu mavuriro yigenga; u mwaka wa 2019 Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ikigo gishinzwe iperereza (RIB) mu igenzura yari iheruka gukora muri uko kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2019 ryari rigamije kureba ko ayo mavuriro n’abayakoramo bafite ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’Ubuzima kandi bubahiriza amategeko agenga amavuriro yigenga n’agenga abakora ibikorwa by’ubuvuzi, hagaragaye amavuriro menshi atujuje ibyangombwa.Mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro hagaragayemo amavuriro 15 atujuje ibisabwa kandi iki gikorwa kiracyakomeza. Ayo mavuriro yafunzwe kandi ba nyirayo bagiye gukurikiranwa n'amategeko.[1]Minisiteri y’Ubuzima yasabye inzego zose cyane cyane inzego z’ibanze kugira uruhare mu kugenzura ko hari amavuriro yigenga akomeza gukora atujuje ibisabwa n’amategeko,basaba kuyagaragaza agafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko ahana ushyira ubuzima bw'abanyarwanda mu kaga.Minisiteri y’Ubuzima irasaba abafite amavuriro n'abayakoreramo batujuje ibyangombwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ibyangombwa bituma bakora mu buryo bwemewe n’amategeko niba bujuje ibisabwa.Minisiteri y’Ubuzima irakomeza kwizeza abanyarwanda ko ikomeye ku ntego yo kubungabunga ubuzima bwabo.