Dr Mukeshimana Gérardine ni umunyarwandakazi w'umuhanga muri siyansi n'umunyapolitiki akaba yarabaye Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi kuva muri Nyakanga 2014, ubu ni visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD : International Fund for Agricultural Development ).[1][2][3][4][5][6]
DR Mukeshimana Gerardine yavutse ku ya 10 Ukuboza 1970 mu Karere ka Huye. Afite impamyabumenyi y’ubuhinzi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda n’impamyabumenyi ihanitse (2001) y'ikiciro cya gatatu cya kaminuza, n'impamyabumenyi y'ikirenga yabonye muri (2013) mu bijyanye n’ibinyabuzima yakuye muri kaminuza ya Leta ya Michigan . Nyuma yogusoza ikiciro ki cyirenga cya kaminuza yanditse igitabo.[7] yahawe igihembo n'inama mpuzamahanga y'ibiribwa niterambere mu by'ubuhinzi (BIFAD) igihembo cy'umunyeshuri ubuhanga bwe muri siyanse bwatanze umusanzu mubuhinzi bwo mu Rwanda muri 2012.
Dr Mukeshimana Gerardine yabaye umwarimu mu ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, aba n'umuhuzabikorwa w’umushinga wo gutera inkunga imishinga yo mubice by'icyaro wa Banki y'isi .
Mu 2013, Mukeshimana Gerardine yari mu itsinda ry’ubushakashatsi muri Beca Hub, ikigo cy’ibinyabuzima mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku bworozi (a biosciences facility at the International Livestock Research Institut) i Nairobi .
Dr Mukeshimana Gerardine yagizwe Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi mu nama y'abaminisitiri yariyobowe na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi muri Nyakanga 2014. Yakomeje umwanya we mu ivugurura ry’abaminisitiri muri Gicurasi 2016 ryakozwe na Perezida Paul Kagame .
Muri Kamena 2016, Dr Mukeshimana Gerardine yakiriye icyumweru cya karindwi ny'afurika cy’ubumenyi bw’ubuhinzi n’inama rusange y’ihuriro ry’ubushakashatsi mu buhinzi muri Afurika (FARA) i Kigali, ryatanze ingingo esheshatu zihamagarira abantu kugira ngo bagere kuri gahunda ya "Africa Feed Africa" bivuga ngo afurika igaburire afurika. Mu ivugurura ry’abaminisitiri ryo ku ya 31 Kanama 2017, Mukeshimana Gerardine yagumanye umwanya wo kuba minisitiri n’inshingano ze.[8]
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)