Munyurangabo ni filime nyarwanda yasohotse muri 2007 iyobowe na Lee Isaac Chung [1]. Yafatiwe amashusho yose mu Rwanda hamwe n'abakinnyi b'abanyarwanda, niyo filime yambere yerekana inkuru mu rurimi rw' iKinyarwanda.[2] Yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes 2007 ku ya 24 Gicurasi, kandi yegukana igihembo muri AFI Fest 2007. Umunyamerika Roger Ebert impuguke muri filimi yayise filimi y'igitangaza [3]."
Nk 'uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza ngo mbere yo gukora iyi filimi, umugore wa Lee Isaac Chung[4], Valerie yari yakoze urugendo mu Rwanda nk'umukorerabushake wo gukorana n’abagizweho n'ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi muri 1994[5], Chung yari yamuherekeje mu Rwanda yatekereje gukinira filimi muri Kigali muri 2006[6]. Chung ahita aboneraho akanya ko kwerekana ukuri kubijyanye nuko u Rwanda rwari rumeze akoresheje abanyeshuri yari amaze iminsi yigisha gukina filimi[7]. Chung yanditse filimi ku mpapuro icyenda abifashijwemo n'inshuti (gusa nyuma yaje gushaka abandi banditsi bamufasha kunoza neza inkuru harimo Samuel Gray Anderson[8]. Chung yafashe amashusho ya Munyurangabo mu minsi 11, akorana n'itsinda ry'abakinnyi babanyarwanda.[9]
Lee Isaac Chung yakomeje gufasha abo bakinanye kuburyo ubu bakora amafilimi yo mu Rwanda bikabagirira akamaro abinyujije muri Almond Tree Rwanda[10].
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)