Umuhanda wa Elwak - Mandera, ni umuhanda wo mu cyaro mu gihugu cya Kenya. Umuhanda uhuza Elwak, n'umujyi wa Mandera, mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'iki gihugu, hafi ya ho imipaka itatu y'ibihugu ihurira aribyo Kenya, Etiyopiya na Somaliya.
Umuhanda utangirira ahitwa Elwak, mu Ntara ya Mandera, ku mupaka w'umujyi wa El Wak, mu gihugu cya Somaliya . Unyura mu cyerekezo rusange cy’amajyaruguru werekeza mu mudugudu witwa Warankara, ugakomeza mu majyaruguru werekeza mu mujyi wa Rhamu, ku mupaka w'igihugu cya Etiyopiya, mu intera ingana na kilometero 143. [1] I Rhamu, umuhanda uhindukirira iburasirazuba muri kilometero 73 [2] munkengero zi Mandera, icyicaro gikuru cya Mandera, intera ya kilometero 216..
Uyu muhanda ni umuhanda w'ingenzi mu byerekeranye n'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu uva Mombasa na Nairobi ugana Mandera. Unafasha nanone mu ubucuruzi hagati ya Kenya n’abaturanyi be mu majyaruguru no mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Etiyopiya na Somaliya. Urugendo unyuze muriyi nzira, nubwo harimo umutekano ugereranije n'inzira ngufi zinyura muri Lafey, ni ndende kubera umuhanda umeze nabi. [3] [4]
Mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2016, guverinoma ya Kenya yiyemeje kumugaragaro kwagura uyu muhanda ugaragara hejuru ya kaburimbo kugera ku cyiciro cya kabiri cya bitumen hamwe na ruhurura, imiyoboro y'amazi n'ibitugu, mbere y'umwaka wa 2018.[5]
03°26′10″N 40°57′52″E / 3.43611°N 40.96444°E / 3.43611; 40.96444