Umusaruro w'icyayi mu Rwanda ukomoka mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, igihe abamisiyonari b'Abadage binjizaga muri iki gihugu igihingwa by'icyayi . Kuva icyo gihe, uruganda rw’icyayi mu Rwanda rwateye imbere, ruhindura igihugu giteye imbere mu gutanga icyayi muri Afurika y'Iburasirazuba. Muri iki gihe, imirima y’icyayi ikwirakwiriye mu gihugu, aho uturere two mu burengerazuba bwa Rutsiro, Nyamasheke, na Nyabihu ari two duhinga icyayi cya mbere. [1] [2]
Igihingwa cy'icyayi mu Rwanda kigira umumaro mu buryo bwinshi harimo ubutumburuke,ubutaka bw'ibirunga,ndetse n'ubushyuhe bw'ikirere.Ubujyejuru bw'igihugu mu ngero za metero 1000 kugeza 4500 bitanga uburyo bwo guhinga icyayi hagati ya metero1800 an 2800.
Ubutaka bw'ibirunga bukungahaye ku ntungamubiri butanga uburyohe butandukanye bwicyayi cyu Rwanda, butandukanya icyayi ahandi. [3]
Mu gihugu ahambere Hakora cyane icyayi muri Rutsiro, ikozwe hakoreshejwe uburyo bwa orotodogisi burimo gusoroma, kusekura, no kumisha amababi y'icyayi. Iyo nzira yo gutunganya icyayi ni igisubizo cy'uburyohe n'intungamubiri by'icyayi kuburyo gikungahaye kandi ari igikombe cyuzuye.
Icyayi cy'umukara ni ubwoko butandukanye cyane, icyakora igihugu nacyo gitanga icyayi kibisi buri kimwe gifite uburyohe butandukanye.
Rumwe mu nganda ruzwi ku izina rya Rwanda Mountain Tea LTD yagize uruhare mu guteza imbere ibikorwa birambye by’ingaruka z’imibereho y'abana ,binyuze mu bigo byita ku bana kuri buri miryango yose ikora mu buhinzi bw’icyayi . n'ibikorwa nka Rainforest Alliance hamwe n'ubucuruzi bwiza (Fairtrade) impamya bushobozi gutunganya icyayi mu Rwanda ,bishyira imbere uburyo bwo guhinga ,no kwita ku bidukikije, ndetse no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima no gucunga ubutaka. ubu buryo butuma umusaruro w'icyayi wa burigihe uramba mugihe ufasha abaturage baho neza bakagira amahirwe y'ubuvuzi no kwiga. [4]
Icyayi cy'u Rwanda cyamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera ubwiza bwihariye n'ibikigize. Icyayi cyamamaye mu marushanwa akomeye y’icyayi, bikurura abantu bamenyereye n'abaguzi ku isi. Isoko ry'icyayi cy'u Rwanda rikomeje kwiyongera uko ibyoherezwa mu mahanga bigera mu bihugu byinshi birimo Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Pakisitani, n'Ubuyapani.
{{cite journal}}
: Cite journal requires |journal=
(help); Missing or empty |title=
(help)